DRC: Abasirikare bakuru batawe muri yombi harakekwa Coup d’Etat

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kugenda nabi, ku rundi ruhande hari agatsiko k’abasirikare bitegura guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru Magzote avuga ko   Lt Gen Philemon Yav wari umuyobozi wa Batayo ya Gatatu mu ngabo za FARDC akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bishinzwe kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi.

Hari amakuru avuga ko mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ari bwo Lt Gen Philemon yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gutera ubwoba no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Nubwo nta yandi makuru Leta iratangaza ku itabwa muri yombi ry’uyu musirikare mukuru, dosiye ye ifitwe n’inzego z’iperereza za Gisirikare n’urukiko rwa Gisirikare.

Undi murisirikare watawe muri yombi, ni Col Augustin Kahombo Rambo wari muri Batayo ya 34.

Arakekwaho kuroga Brig Gen Ghslain Tshinkobo wapfuye tariki 16 Kanama 2022.

Inkuru irambuye irabageraho mu masaha ari imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE