Senegal: Umwuzure wahitanye umuntu umwe i Dakar

Senegal: Umwuzure wahitanye umuntu umwe i Dakar
i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal hugarijwe n'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi, yahitanye umuntu umwe hangirika ibintu byinshi bitandukanye ( Foto AFP)

Muri Senegali, umwuzure ukabije wibasiye igihugu ku wa Gatanu taliki ya 5 Kanama, uhitana umuntu umwe i Dakar. Mu gihe muri uwo murwa mukuru haguye imvura iri ku kigero cya milimetero zirenga 126, gahunda y’umuryango w’abatabazi (ORSEC) yahise itangira ibikorwa by’ubutabazi.

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa i Dakar, Théa Ollivier ni uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ku wa Gatanu, taliki ya 5 Kanama, nyuma ya saa sita umugabo yapfuye ku kirwa cy’iburengerazuba cya Dakar kubera umwuzure, ndetse hanagaragaye imodoka nyinshi zibasiwe n’umwuzure.

Imihanda myinshi yarengewe n’amazi kandi imodoka nyinshi zafunze umujyi kugeza nimugoroba. Imodoka zarohamye, amaduka yarengewe, inzu zuzuyemo amazi … ibyangiritse n’ibintu byangijwe n’abenegihugu ni byinshi.

Amashanyarazi yaracikaguritse kubera umwuzure, byagaragaye no mu duce twinshi twa Dakar, nka Darou Salam Grand, Arafat, Les Mamelles cyangwa ikibumbano cy’urwibutso rwa Renaissance, nk’uko bitangazwa na sosiyete y’amashanyarazi ya Senegali (Senelec).

Sosiyete ishinzwe imikorere no gukwirakwiza amazi meza (Sen’eau,) yamenyesheje kandi ko uruganda rwa B rwahagaritswe ku wa Gatanu, ku mugoroba, hagamijwe “gukumira ibyangizwa n’imashini n’ingaruka z’amashanyarazi”.

Ntabwo ari ikigo cya Dakar gusa cyibasiwe cyane n’iyi myuzure, no mu nkengero z’aho ni uko. Pikine, Guédiawaye, ariko n’umujyi wa Ngor uri ku nkombe, mu mudugudu gakondo wibasiwe cyane. Benshi wasangaga bazitiwe n’amazi yuburuka (azamuka).

Hano hari inzu zaguye, imiyoboro yuzuriranye ahantu hose, imihanda yose yuzuye ibyondo, ku buryo hangiritse ibintu byinshi.

Nubwo imvura yagabanyutse i Dakar, hateganyijwe inkuba n’imvura mu mpera z’icyumweru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42