Maj. Gen. Nkubito yasimbuye Maj. Gen. Kabandana muri Mozambique

Maj. Gen. Nkubito yasimbuye Maj. Gen. Kabandana muri Mozambique

Maj. Gen. Eugene Nkubito, uherutse kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali Majoro, ni we Mugaba mushya w’inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda mu butumwa bwo guhashya ibyihebe muri Mozambique. 

We na Maj Gen Innocent Kabandana asimbuye, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj Gen Christovao Chume ku biro bye biherereye i Maputo mu Murwa Mukuru.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bikorwa bikomeje byo kurandura iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Maj Gen Christovao Chume yashimye ibikorwa by’indashyikirwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zagezeho zifatanyije n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe byari byarigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado. 

Abagaba b’Ingabo na Polisi by’u Rwanda  banahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim Mangrasse, n’Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique IGP Bernardino Raphaël n’Umuyobozi ukuriye serivisi z’umutekano w’Igihugu Bernardo Lidimba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42