IGP Munyuza yitabiriye ibirori bya Polisi mu bwami bwa Eswatini

IGP Munyuza yitabiriye ibirori bya Polisi mu bwami bwa Eswatini

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Kanama, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, wabereye mu ishuri rya Matsapha Police College riherereye mu Mujyi wa Manzini.

Ni umuhango IGP Dan Munyuza yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini; National Commissioner of Police, Tsitsibala William Dlamini, wo kwizihiza imyaka 115 ishize Polisi ya Eswatini ishinzwe no gusoza amasomo ku nshuro ya mbere y’abanyeshuri b’abapolisi 27 bahawe impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw’umwuga w’igipolisi yatangwaga ku bufatanye na Kaminuza ya Eswatini.

Umwami wa Eswatini, Mswati wa III ni we wayoboye umuhango wo kwizihiza uyu munsi ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Cleopas Sipho Dlamini, abaminisitiri batandukanye bo muri guverinoma ya Eswatini, abadipolomate, abahagarariye Polisi y’u Rwanda, iy’Afurika y’epfo, iya Botswana, Mozambique ndetse n’iya Zambia.

Polisi y’u Rwanda n’iyo mu bwami bwa Eswatini bagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amahugurwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42