ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri UNMISS

ACP Rutagerura yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri UNMISS

Umupolisi w’Umunyarwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ni inshingano ACP Rutagerura yasimbuyeho Umunya-Ghana Francis Yiribaare, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS, giherereye mu murwa mukuru Juba mu cyumweru gishize, wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije Rajender Pal Upadhyaya.

Madam Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Rutagerura yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe ku mugaragaro ku wa Gatatu taliki ya 17 Kanama agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’umuryango w’abibumbye no gukorera hamwe. Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze  n’uburyo bwo gucyemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa Kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’Epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42