Abasirikare ba RDF b’abagore muri UNMISS bigishije abagore kwirinda malariya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Kane, itsinnda ry’abagore babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ryahuguye  abaturage b’ahitwa Reggo Payam, mu Ntara ya Terekeka ku bijyanye no kurwanya malaria. 

Nyuma y’ayo mahugurwa, abahuguwe banahawe impamba y’ibikoresho buirukana imibu mh ngo zabo.  

Abo bagore kandi banasobanuriwe impamvu bakeneye gukoresha inzitiramibu zifite umuti wica imibu, gutema ibihuru bibakokije, gukuraho ibizenga by’amazi bikikije ingo zabo no gufunga inzugi n’amadirishya butarira. 

Umuyobozi w’agace ka Reggo Payam Peter Lumo Lumaya, yashimiye abasirikare b’u Rwanda b’abagore bahuguye bagenzi babo b’abasovili babongerera ubumenyi ku ngamba zo kurandura malaria ikunda kuzahaza imiryango yabo. 

Yavuze ko usanga iyo ndwara igira ingaruka zikomeye cyane ku bagore batwite n’abana bakiri munsi y’imyaka itanu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE