Kenya: Loni irashima ko amatora ya Perezida yabaye mu mahoro

Kenya: Loni irashima ko amatora ya Perezida yabaye mu mahoro

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) Antonio Guterres, yashimye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya yabaye mu mahoro n’umutuzo, asaba abatoye n’abatowe gukomeza gusigasira uwo mutuzo mu gihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora na nyuma yaho.

Guterres yashimye akanama gashinzwe gutegura amatora ndetse n’abayobozi ba Kenya bashyize imbaraga zikomeye mu guharanira ko amatora y’usimbura uwari Perezida Uhuru Kenyatta.

Abantu 65.4% y’abiyandikishije gutora bagera kuri miliyoni 22.1 ni bo bitabiriye icyo gikorwa ku italiki 9 Kanama 2022.

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora iravuga ko abitabiriye igikorwa cy’amatora bagabanyutse ugereranyije n’umwaka wa 2017 ubwo hitabiraga abari hejuru ya 80%.

Uyu mwaka bivugwa ko abanze kwitabira biganjemo urubyiruko rutishimiye kuba abayobozi b’abasaza ari bo bashyirwa imbere, mu gihe abakiri bato batabona ubahagarariye nk’umukandida wabo.

Mu gikorwa cyo kubarura amajwi gikomeje, kimaze kugera ku rwego rwa 99% aho William Ruto ari we uza imbere n’amajwi angana na 50.4%, Raila Odinga akagira 48.7% mu gihe abandi bakandida babiri bafite ababatoye bangana na 0.7%

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Niyi

Imana impe Odinga wee

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42