Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18
Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Raheem Sterling, yakatiwe igifungo cy’amezi 12 ariko gisubikwa mu gihe cy’amezi 18, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka mu buryo buteje akaga, aho yagendaga anywa (akurura) imyuka ya Nitrous Oxide izwi nka ‘Laughing Gas’. Iki gihano cyatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, n’Urukiko rwa Basingstoke Magistrates mu Bwongereza. Urubanza rwe rukomoka ku mpanuka yakoze ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus mu muhanda wo mu Bwongereza. Amakuru yatanzwe mu rukiko agaragaza ko yari amaze igihe atwara mu buryo budasanzwe, anywa imyotsi Nitrous Oxide ayikuye mu gacupa kabugenewe, ndetse agenda ahinduranya imirongo y'imodoka mu muhanda. Ubwo yari atwaye mu mihanda ya M25…
25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47








