Israel irimo kurasa i Tehran n’i Beirut icyarimwe

Israel irimo kurasa i Tehran n’i Beirut icyarimwe

Ingabo za Israel zemeje ko zarashe ku murwa mukuru wa Iran, Tehran na Beirut muri Liban mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2026.

Itangazo ry’igisirikare cya Israel rigira riti: “Ingabo za Israel ubu ziri kurasira rimwe ibirindiro bya gisirikare i Tehran na’i Beirut.”

Umuvugizi w’ingabo za Israel ukoresha Icyarabu, Avichay Adraee, yavuze ko barimo gukora ibitero bikomeye byo mu kirere.

Ibi bitero byabaye isaha imwe nyuma yuko IDF isohoye ‘itangazo riburira kandi ryihutirwa’ ku baturage bo mu duce tw’ibyaro mu Majyepfo ya Beirut, no mu Midugudu itandukanye babakangurira guhunga.

IDF yavuze ko iri kwibanda cyane ku bigo by’abategetsi n’ahabikwa ibikoreso bya Hezbollah.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42