Kigali: Harigirwa uko ibicuruzwa by’Afurika byagira ikirango cy’ubuziranenge kimwe 

Kigali: Harigirwa uko ibicuruzwa by’Afurika byagira ikirango cy’ubuziranenge kimwe 

Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge (ARSO) watangaje ko ukomeje gushaka uburyo bwo gushyiraho ibwiriza rimwe ry’ubuziranenge mu bihugu 54 by’Afurika hagamijwe korohereza isoko Rusange rya Afurika (AfCTA) ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ibipimwa inshuro zirenze imwe mu gihe bijyanywe gucururizwa mu bindi bihugu.

Byagarutsweho mu Nama ya ARSO iteraniye i Kigali yatangiye kuva tariki ya 3 ikazageza tariki ya 6 Werurwe 2026. Iyo nama ihuje inzobere zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, zirimo kwiga uko hashyirwaho amabwirira amwe ku birango 26 byo mu rwego rw’imyenda n’inkweto bikemerwa ku rwego rw’Afurika.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge mu Kigo cy’u Rwanda Gitsura Ubuziranenge (RSB), Gatera Emmanuel yashimangiye ko iryo bwiriza rimwe ku buziranenge bw’ibicuruzwa by’Afurika rizafasha ubucuruzi mu buryo bufatika kandi u Rwanda rushyigikiye iyo gahunda.

Yagize ati: “Icyo bidufasha mu bucuruzi biba nk’ururimi rumwe rukoreshwa. Ubu turimo kuganira cyane kuri serivisi z’imyenda murabizi ko ari byo twahisemo mu guteza imbere igihugu n’ubukungu bwacyo.”

Yunzemo ati: “Ubu turimo gutekereza ko niba tuvuze amabwiriza agenga umwenda w’umunyeshuri, ibyubaharizwa bibe ari bimwe mu Rwanda, Kenya, mu Kirwa cya Maurice, Cape Verde n’ahandi.”

Uwo muyobozi ashimangira ko mu gihe ibihugu by’Afurika bifite inganda ziyongera umunsi ku munsi, hakwiye no gushyirwaho amabwiriza ahuriweho azifasha mu gucuruza ibyo zikora nta nkomyi.

Umunyamabanga Mukuru  wa ARSO Dr. Nsengimana Hermogene  yashimangiye ko iryo bwiriza rimwe ku bicuruzwa by’Afurika, nirijyaho rizagabanya ikiguzi cyagenderaga mu gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa biva mu gihugu, bijyanwa gucururizwa mu bindi bihugu.

Yagize ati: “Turateganya ko umugabane w’Afurika wakoreshaga ibwiriza rimwe, kugira ngo tugabanye umubare w’amafaranga atangwa muri Laboratwari mu kugira ngo bapime ibicuruzwa, ibyo bikazanadufasha kwemera ibicuruzwa biturutse mu bindi bihugu tutiriwe dupima.”

Imibare itangwa na RSB igaragaza kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zirenga 40 zimaze kubona ibirango by’ubuziranenge, byemewe ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, aho zikora amoko y’ibicuruzwa 72 atandukanye.

Biteganyijwe ko tariki ya 5 Werurwe u Rwanda ruzasinyana amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu bya Zimbabwe na Repubulika ya Congo, agamije guhuza ibirango by’ubuziranenge no koroherezanya mu bucuruzi.

Ni mu gihe iyo nama ya ARSO izasozwa n’igikorwa cyo guha ibyemezo by’ubuziranenge ibigo  bito n’ibiciriritse  32 byo mu Rwanda bifite ibicuruzwa 72, birimo ibikorwa ibiribwa bikomoka ku bigori, ingano, imyumbati, ibigori, umuceri n’ubuki, bikaba byaremejwe ARSO na RSB, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibipimo by’Afurika byahujwe mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.

Abahanga mu buziranenge bw’ibicuruzwa bateraniye i Kigali biga uko ibyo birango byahuzwa mu bihugu byose by’Afurika
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO yatangaje ko ibwiriza rimwe ku bicuruzwa by’Afurika nirijyaho bizakuraho ikiguzi cyagenderaga mu gupima igicuruzwa cyinjiye mu gihugu giturutse mu kindi
Umuyobozi ushinzwe gushyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB yashimangiye ko u Rwanda rukataje mu gushyigikira ko Afurika yagira ikirango kimwe cy’ubuziranenge
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48