Bruce Melodie yageze mu Bubiligi

Bruce Melodie yageze mu Bubiligi

Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yamaze kugera i Bruxelles mu Bubiligi aho yagiye kuba yitegura igitaramo azahuriramo na Sheeba Karungi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2026, mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amenyesha abahatuye ko yaje gutaramana na bo.

Yagize ati: “Brussels nahageze, ubu nyine namaze kugera mu Mujyi, ku itariki 07 Werurwe muzaze dutaramane, tubyine twishime njyewe ngiye gutangira imyitozo, nawe ntuzabure.”

Ni igitaramo cyateguwe na sosiyete ya Zentro Nation, y’Umunyarwandakazi uzwi nka DJ Zentro utuye mu Bubiligi, kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace.

Icyo gitaramo kandi kizahuza Bruce Melodie n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi na we umaze kwigaruria imitima y’abakurikira umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.

Bivugwa ko ari igitaramo cyateguwe hagamijwe gushimisha abakunzi b’abo bahanzi kikazanahuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore usanzwe uba tariki 8 Werurwe buri mwaka.

Uretse kuba bazahurira muri icyo gitaramo Bruce Melodi na Shebah Karungi bafitanye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ yashyizwe ahagaragara mu 2018, ikundwa n’abatari bacye. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 07 Werurwe 2026 mu masaha y’umugoroba

Bruce Melodie yageze mu Bubiligi kwitegura igitaramo ahafite ku itariki 7 Werurwe 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25