Pallaso yibasiye Bebe Cool avuga ko yapfuye mu muziki

Pallaso yibasiye Bebe Cool avuga ko yapfuye mu muziki

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Pallaso, akaba ari na murumuna wa Jose Chameleone yavuze ko Bebe Cool mu bijyanye n’umuziki yapfuye nta mpamvu yo kumugereranya na Jose Chameleone.

Iryo hangana n’igereranywa byigeze guteza amakimbirane hagati y’abo bahanzi mu myaka ya za 1999 na 2000, none ayo makimbirane yongeye kubura biteza urunturuntu mu bakunzi b’umuziki muri Uganda

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya Sanyuka yo mu gihugu cya Uganda, yavuze ko nta mpamvu yo kugereranya Jose Chameleone na Bebe Cool kuko Bebe Cool w’umunyamuziki yapfuye.

Ati: “Mu muziki, Bebe Cool yarapfuye. Ntiyagereranywa na Jose Chameleone. Ni umuhanzi uri hasi cyane, udashobora gushyirwa ku rwego rumwe na Chameleone.”

Pallaso yanavuze ko igituma Bebe Cool akigaragara mu muziki atari ukubera ibikorwa bye by’umuziki, ahubwo ari ukubera imikoranire ye na politiki, anemeza ko mu myaka itanu ishize nta gaciro k’umuziki agifite.

Mu biganiro bitandukanye, Chameleone yagiye atangaza ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo mu rurimi rw’Igiswahili ndetse akanatangira kwiga kuvuga urwo rurimi yari yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri Uganda burundu kubera amakimbirane yahoraga agirana na mugenzi we Bebe Cool.

Hari indirimbo zitandukanye za Jose Chameleone zagiye zigarukwaho ko yabaga aserereza Bebe Cool zirimo Valu Valu yasohotse mu 2008, Tatizo yo mu 2010 n’izindi zagiye zigarukwaho n’abatari bake bakurikirana ibijyanye n’umuziki wa Uganda

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42