Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza misile zo mu bwoko bwa “cruise” zageragejwe ziva ku bwato bushya bw’intambara bwa gisirikare bwo mu mazi bufite uburemere bwa toni 5 000, mbere y’uko ubwo bwato butangira gukoreshwa ku mugaragaro.

Perezida Kim yavuze ko igeragezwa ry’izo misile zavaga ku bwato bw’intambara bwa Choe Hyon mu nyanja zigwa ku butaka; ari ingenzi cyane mu kugaragaza ubushobozi bw’ubwo bwato bushya, yongeraho  ko ari ikimenyetso gishya cy’ubwirinzi bw’igihugu.

Nyuma y’iryo gerageza ryo ku wa 04 Werurwe 206, Kim yasabye ko hakorwa andi mato y’intambara yo mu rwego rumwe cyangwa arusha ubushobozi asanzwe, kandi ko gushyigikira intwaro kirimbuzi mu ngabo zirwanira mu mazi biri gutera imbere.

Yagize ati: “Ingabo zacu zo mu mazi ziri kubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero   ziturutse munsi y’amazi ndetse no hejuru yayo kandi biri ku rwego rushimishije.”

Ikigo cya Leta cy’itangazamakuru cya Koreya ya Ruguru, (KCNA) cyatangaje ko Kim yavuze ko ibyo bigaragaza impinduka zikomeye mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Misile za cruise zishobora kugenda igihe kirekire zigendera hafi cyane y’ubutaka cyangwa hejuru y’amazi, zikoresha moteri nk’iy’indege ku buryo zikomeza kugenda kugeza ziguye ku ntego yazo.

Zishobora kugenzurwa mu nzira zikoresheje uburyo bwa gihanga bwa GPS cyangwa ubundi buryo bwo kuyiyobora ku buryo ishobora guhindura inzira igana ku ntego yayo, kandi zimwe zishobora kurasa mu ntera ya kilometero ibihumbi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42