RDC: Gen. Makenga yahaye amabwiriza abasirikare barenga 1,000 yo kurinda abasivili

RDC: Gen. Makenga yahaye amabwiriza abasirikare barenga 1,000 yo kurinda abasivili

Umugaba Mukuru w’ingabo ziharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Armée Révolutionnaire Congolaise, ARC) Gen. Sultan Makenga, yatanze amabwiriza ku basirikare badasanzwe 1,518 bamaze iminsi mu mahugurwa mu kigo cya Rumangabo, yo gukorera igihugu no kurinda abasivili.

Yabigarutseho ku wa 02 Werurwe ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’abasirikare badasanzwe mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ibirori byayobowe na Gen. Sultan Makenga, umugaba Mukuru wa ARC. Mu ijambo rye, yavuze ko aba bakomando bashya bagomba kwitegura gukorera igihugu, bakarinda abaturage mu ntambara bahanganyemo n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Gen. Makenga yagaragaje ko mu gisirikare cya Congo bahanganye nacyo harimo abadafite indangagaciro ndetse harimo n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Congo, FARDC.

Yagize ati: “Mwahisemo kudakomeza kuba mu gisirikare cy’inzererezi ahubwo muza kwifatanya n’igisirikare kigamije kubohora igihugu cyanyu, abavandimwe banyu ndetse n’Abakongomani bose muri rusange.

Ndabibabwiye, guhera uyu munsi tariki 02 Werurwe 2026, muri abasirikare ba ARC. Murangije amahugurwa, ubu mushobora kwambarira urugamba.”

Yabwiye abasirikare 1,518 barangije amahugurwa, ko binjiye mu gisirikare cya ARC cyahagurukiye kubohora igihugu cyose.

Ni igisirikare cyanze kurebera ko igihugu cyakomeza gusenywa n’agatsiko k’Abanyapolitiki ba Kinshasa bafashe igihugu bugwate bakakigira umutungo wabo, bakica abaturage no kwigisha ingengabitekerezo igamije kumara Abakongomani.

Gen. Makenga agaragaza ko igisirikare cya Leta cyahisemo gukorana n’Abacanshuro, Wazalendo, Abarundi na FDLR bagamije kumaraho Abakongomani.

Abasirikare 1,518 barangije amahugurwa bakaba bagiye gusanga bagenzi babo bari ku rugamba muri Masisi, Kisangani no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42