Isiraheli yatangaje ko intambara ihanganyemo na Iran itazamara igihe kinini

Isiraheli yatangaje ko intambara ihanganyemo na Iran itazamara igihe kinini

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko intambara bafatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurwanya Iran itazamara imyaka myinshi nkuko byagenze mu zindi ntambara zabaye mu Karere iherereyemo mu myaka yashize.

Isiraheli itangaje ibyo mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ntangiriro z’iyo ntambara yari yavuze ko ishobora kumara ukwezi cyangwa kukarengaho icyumweru, ariko nyuma yaje kugaragaza yagutse kandi ishobora kumara igihe kitazwi.

Mu kiganiro Netanyahu yahaye Fox News yavuze ko iyo ntambara ishobora kurangira vuba kandi ari intambara izagira iherezo.

Yagize ati: “Ishobora kurangira vuba kandi mu buryo bunoze. Ishobora gufata igihe runaka, ariko ntizamara imyaka. Si intambara itagira iherezo.”

Isiraheli ikomeje kwagura ibitero aho yatangiye kurasa ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah muri Libani mu gihe Iran na yo ikomeje kurasa mu bihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati ahari ibirindiro byose by’ingabo za Amerika.

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, intambara yinjiye ku munsi wa kane, aho humvikanye urusaku rw’amasasu hirya no hino i Tel Aviv ndetse no muri Iran.

Nubwo Isiraheli yagabye ibitero mu nyubako ikoreramo igitangazamakuru cya Leta ya Iran ariko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri indege zitagira abapilote bikekwa ko zaturutse muri Iran, zagabye igitero kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyadh muri Arabiya Saoudite.

Minisiteri y’Ingabo ya Arabiya Saoudite yatangaje ko hari ibindi bitero by’indege umunani byaburijwemo mbere yuko zigera muri uwo mujyi.

Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse ibitero byagabwe i Tehran mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah.

Kwihorera kwa Iran kwatumye intambara ikwira mu karere aho yarashe mu bihugu bitandukanye aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ibikorwa, abantu amagana barapfa, ibikorwa remezo birangirika ndetse ingendo z’indege zirahagarara mu bihugu byo karere no ku yindi migabane kubera umutekano muke.

Intambara yinjiye ku munsi wa kane aho humvikanye urusaku rw’amasasu hirya no hino mu mujyi wa Tel Aviv no muri Iran.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42