Blaise Compaoré yahamijwe kwica Thomas Sankara akatirwa gufungwa burundu

Blaise Compaoré yahamijwe kwica Thomas Sankara akatirwa gufungwa burundu

Blaise Compaoré wabaye Perezida w’Igihugu cya Burkina Faso, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa rya Thomas Isidore Noël Sankara mu mwaka wa 1987. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Urukiko rwa Gisirikare rwafashe uwo mwanzuro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 6 Mata 2022.

Sankara wari umwe mu baharaniye impinduramatwara ku mugabane w’Afurika yishwe arasiwe mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu Ouagadougou, afite imyaka 37 gusa y’ubukuru.

Abanyafurika benshi bamuzi nk’umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kw’Afurika, nk’uko yabigaragaje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi. 

Compaoré yakurikiranywe n’ubutabera adahari akaba yarashinjwaga icyaha bikekwa ko yakoze ku bufatanye na Hyacinthe Kafando na we wakatiwe gufungwa burundu. 

Bombi ntibigeze bemera kugira uruhare rw’uburyo bwose mu rupfu rwa Sankara nubwo Compaoré nk’umwe mu bari ibyegera bya hafi bya Sankara, hari ibimenyetso byinshi byagaragarijwe urukiko bishimangira uruhare mu rupfu rw’uwo muyobozi wari waramugiriye icyizere. 

Compaoré yamaze imyaka 27 ku butegetsi mbere yo gukorerwa kudeta akaneguzwa mu 2014, aho byanatumye ahungira Igihugu muri Côte d’Ivoire. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48