Afurika y’Epfo: Abantu 400 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Afurika y’Epfo: Abantu 400 bamaze guhitanwa n’imyuzure
Imyuzure yibasiye agace ka Durban muri Afurika y'Epfo imaze guhitana abagera kuri 400

Imyuzure yakomotse ku mvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru gishize, umaze guhitana abantu bagera kuri 400, unagira ingaruka ku bagera ku 41,000 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu.

Abibasiwe n’iyo myuzure bose hamwe bagera ku 40,723, ikibabaje kandi ni uko umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera. Ibi bikaba byatangajwe n’Ishami rishinzwe ubufatanye n’imigenzo gakondo mu Ntara ya Kwazulu-Natal mu burasirazuba bw’igihugu cy’Afurika y’Epfo, ahakenewe ubutabazi byihutirwa.

Ejo hashize abari bamaze guhitanwa n’iyo myuzure bari 306, nyuma imibare yakomeje kuzamuka bagera kuri 395 none uyu munsi bakaba bamaze kugera kuri 400.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa itangaza ko abenshi mu bagizweho ingaruka ari abari mu gace ka Durban, icyambu kinini giherereye mu Ntara ya Kwazulu-Natal.

Iyo ni yo mvura iguye ikageza ku gipimo cyo hejuru mu myaka irenga 60 ishize, yahitanye ibiraro, imihanda irangirika kandi ishyira mu bwigunge igice kinini cy’akarere gahana imbibi n’inyanja y’Ubuhinde.

Amashuri asaga 250 yasenyutse ndetse inzu zibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi zasenyutse.

Imyuzure yahitanye inzu nyinshi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48