Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Gen Muhoozi zatashye muri Uganda
Taliki ya 15 Werurwe 2022, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba inka 10 z’Inyambo igihe yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigalli rwari rugamije kurushaho kwimakaza umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda no gukuraho icyaba imbogamizi cyose muri urwo rugendo.
Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, ni umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko inka z’inyambo yagabiwe na Perezida Kagame zamaze gutaha mu rwuri rwe.
Yagize ati: “Ejobundi nakiriye inka zanjye ziturutse kwa Perezida Paul Kagame. Kuri ubu nderuye ndi “Inkotanyi”.”
Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira igihango gishingiye ku buvandimwe, ubushuti no kunywana birangwa hagati y’abantu babiri cyangwa imiryango ibiri yahisemo kubana yunganirana, itabarana kandi yumvikana mu buryo bwihariye.
Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere, ndetse no muri Uganda usanga hari ubwoko bwazo (Ankole) na bwo buhabwa agaciro mu muco w’abaturage bamwe na bamwe muri icyo gihugu.
Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.
Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame yari agabiranye n’abo mu muryango wa Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuko taliki ya 31 Nyakanga 2011,na bwo yagabiye Museveni wari mu ruzinduko mu Rwanda bagasura mu rwuri ruri mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amafoto y’igihe Perezida Kagame yatemberezaga Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri, akamugabira inka 10 z’inyambo zamaze gutaha mu rwuri rwe: