Perezida Kagame yiyunze ku bakina tennis muri Barbados (Amafoto)

Perezida Kagame yiyunze ku bakina tennis muri Barbados (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley, ku wa Gatandatu yiyunze ku bari mu mukino wa tennis kuri umwe mu mihanda yo muri Barbados agaragaza ubuhanga afite muri uyu mukino.

Abakinnyi yasanze bari muri uyu mukino, uri mu yo akunda cyane, bamuhaye impano y’udukoresho tubiri twifashishwa mu kuwukina (racquets).

Perezida Kagame yerekeje muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Jamaica, ibyo bihugu byombi bikaba biri mu Birwa bya Karayibe (Caraïbes).

Muri uru runzinduko Perezida Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’icyo Gihugu Sandra Mason nyuma anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley.

Nyuma yanaganiriye n’itangazamakakuru agaragaza inyungu zikomeye zitezwe mu bufatanye bw’ibihugu by’Afurika na Karayibe.

Perezida Kagame na Madamu Mottley banateye ibiti mu Busitani bwitwa “Barbados National Botanical Gardens” bwaciye agahigo ko kuba bugizwe n’ibiti byatewe n’abayobozi batandukanye ku Isi

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48