Ukraine: Mariupol Abasivili bakomeje kwimurwa ku nshuro ya kabiri

Ukraine: Mariupol Abasivili bakomeje kwimurwa ku nshuro ya kabiri
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege cya Maiduguri, ku ya 3 Gicurasi 2022

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yatangaje ko muri Ukraine, mu mujyi wa Mariupol abasivile bakomeje kwimurwa kubera intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RFI ku wa Gatatu taliki 4 Gicurasi 2022 nimugoroba yagize ati: “ Kwimuka kwa kabiri  birakomeje, imodoka ya kabiri y’Umuryango w’Abibumbye na CICR birimo kuvugana n’abasivili mu mujyi wa Mariupol.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, yongeyeho ati: “Izindi mpunzi ziri kwitegura”.

Muri iki kiganiro yagarutse ku mishyikirano itoroshye yagiranye na Vladimir Putin ku italiki ya 26 Mata i Moscow ati “Nongeye kumubwira ko ari ngombwa kwimura abasivili bari mu ruganda rwa Mariupol”.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kwacu, ibi byatumye Perezida Putin ansezeranya kureba kuri iki kibazo. Nyuma y’iminota mike, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yambwiye ko hari ibyo bumvikanyeho.

Ni gute n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye adashobora guhagarika imirwano? António Guterres yasubije agira ati: “Ibi byerekana ko imbaraga z’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ari nto cyane kuruta uko tubitekereza”, yongeyeho yeruye ati: “Ariko ntabwo nzava ku izima kandi sinzigera ntakaza ibyiringiro”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48