Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube
Itsinda ry'abaririmbyi bibanda ku njyana ya Reggae ryitwa Holly Jah Dove ryateguye igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube ufatwa nk'umwami wo guharanira amahoro binyuze mu ndirimbo yaririmbaga. Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 18 Ukwakira 2026, aho abagize iryo tsinda bazataramira abakunzi b'injyana ya Reggae by'umwihariko abakunda uwo muhanzi muri rusange. Aganira na Imvaho Nshya umuyobozi wa Holly Jah Dove ltd irimo no gutegura icyo gitaramo Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza Original yavuze ko bahisemo kumwizihiza mu rwego rwo gukomeza umurage we. Yagize ati: “Itariki Lucky Dube yatabarukiyeho si iyo kumwibuka turira kuko afite umurage yadusigiye wo guharanira amahoro, ubumwe no kurwanya akarengane, ni byo tugomba kwibandaho." Akomeza avuga ko nubwo atagihari ariko bakwiye gukomeza ibyo yatangiye nk'umurage yasigiye Isi. Ati:…
17 Ukwakira 2026 Saa 16:15








