Rwanda FDA yashyizwe ku rwego rwa gatatu mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo

Rwanda FDA yashyizwe ku rwego rwa gatatu mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, ryashyize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, ku rwego rwa gatatu (ML3) mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Ni urwego ruhabwa ibihugu bifite uburyo buhamye kandi bukora neza mu kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Rwanda FDA, rivuga ko kugera kuri uru rwego bigaragaza intera u Rwanda rumaze kugeraho mu kubahiriza amahame ngenderwaho mu kurengera ubuzima bw’abantu, binyuze mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo bukorwa na Rwanda FDA.

Rwanda FDA igeze kuri uru rwego nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe na WHO, ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’Ibigo by’Ibihugu bishinzwe Ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo.

Rwanda FDA yakorewe iri genzura mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi k’Ukuboza 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu, yagize ati: “Dutewe ishema no kugera kuri uru rwego. Birashimangira imbaraga igihugu cy’u Rwanda gishyira mu gushyigikira ishoramari n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu buryo burambye.

Mu gihe twishimira iyi ntambwe duteye, tuzakomeza guharanira ko ibipimo by’ubuziranenge bw’imiti n’inkingo byubahirizwa hagamijwe kurinda ubuzima rusange.”

U Rwanda rwinjiye mu itsinda ry’ibihugu 18 byamaze kugera kuri uru rwego rwa gatatu (ML3) ku Isi, rukaba ubu ruri mu bihugu 8 muri Afurika bigeze kuri uru rwego.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14