Asake ayoboye urutonde rwa Spotify

Asake ayoboye urutonde rwa Spotify

Asake yashyizwe ku mwanya wa mbere mu bahanzi bafite ibihangano byakunzwe cyane ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify mu 2024.

Ni nyuma y’uko Spotify isohoye urutonde ikora rwa buri mwaka rugaragaza abahanzi bafite ihangano byakunzwe bikanumvwa cyane.

Imizingo (Album) ye irimo Work of Art, Lungu Boy na Mr Money with The Vibe, zose zahize izindi z’abahanzi bo muri Nigeria ziri kuri urwo rubuga (Spotify) bituma uyu muhanzi ahabwa umwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bafite ibihangano byarebwe bikanumvwa kuri uru rubuga mu 2024.

Uretse kuba Asake yabaye umuhanzi wa mbere ufite ibihangano byakunzwe cyane, alubumu ya Jiggy Forever y’umuhanzi Young Jonn yabaye Alubumu nziza yakunzwe cyane, naho Burna Boy yagizwe umuhanzi  wigaragaraje cyane  ku isoko ry’umuziki ku ruhando mpuzamahanga.

Asake yaje ku isonga mu bahanzi b’igitsina gabo bakunzwe cyane muri Nigeria, mu gihe Ayra Starr yayoboye urutonde rw’abahanzi b’abakobwa bafite ibihangano bikunzwe cyane.

Asake yahigitse abarimo Seyi Vibez, Burna Boy, Wizkid, Rema, BNXN.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00