Bruce Melodie yateguye igitaramo kizasogongererwamo Album ye ya 3

Bruce Melodie yateguye igitaramo kizasogongererwamo Album ye ya 3

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Itahiwacu Bruce Melodie yateguye igitaramo kizasogongererwamo umuzingo we wa gatatu witwa Colorful Generation (Album).

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Bruce Melodie yatumiye inshuti ze muri icyo gitaramo.

Yanditse ati: “Muze tubane mu gitaramo cyo kumva alubumu yanjye, bizaba bijyana no kuririmba live, uzaba ari umugoroba wihariye ku bakunzi banjye.”

Bruce Melodie agiye gukora iki gitaramo nyuma ibitaramo bine aheruka gukorera muri Canada.

Biteganyijwe ko umugoroba wo kumva alubumu y’uyu muhanzi uzaba tariki 21 Ukuboza 2024, bikabera muri Kigali Universe.

Ni umuzingo uriho indirimbo zimwe amaze iminsi ashyira ahagaragara, zirimo, When she’s Around, Sowe, Iyo Foto n’indi yise Nicki Minaj yagiye ahagaragara kuri  uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48