Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia zasinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia zasinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia Gen. Seedy Muctar Touray ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali. 

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no gucunga umutekano no kurwanya ibyaha, binyuze mu guhanahana amakuru y’ingenzi n’ubunararibonye ku dutsiko tw’abanyabyaha, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, guhanahana amakuru ashingiye ku iperereza rigamije gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha ndengamipaka n’iterabwoba. 

Hazamo kandi gusangira amakuru ku bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’ituze rusange, ubufatanye mu guhugura abakozi no guteza imbere ubumenyi, guhanahana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa n’integanyanyigisho ndetse n’izindi ngeri z’ubufatanye zakwifuzwa n’impande zombi.

Gen Touray n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru. 

Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, byakurikiwe no gusura amwe mu mashami n’amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00