Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe
Cyarikora Rosette umubyeyi w’imyaka 53 ubu asoje amashuri yisumbuye aho yagiye kuyiga afite imyaka 49 agamije guhangana n’ibyabangamiraga imirimo ye aho hari ibyo yasabwaga kuzuza birimo n’impamyabumenyi y’amashuri yize. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, uyu mubyeyi ufite abana 6 avuga ko yasubiye mu ishuri nyuma yo kugira inshingano zijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi akora ndetse no gutangira kuyobora abantu bakorana. Avuga ko mu myaka ye yo mu buto yari yarize agarukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nyuma yaje kubona ko adahagije bitewe n’inshingano yari amaze kujyamo. Ati: “Natangiye ibikorwa byo kwikorera no gushora imari ndetse nkanifatanya na bagenzi banjye mu rwego rwo kwishyira hamwe tugamije kwiteza imbere. Ibi bikorwa rero byarimo ubucuruzi, aho najyaga kurangura nko hanze mu mpapuro nuzuza…
17 Ukwakira 2026 Saa 15:50








