Amanota azasigara hano- Constantine avuga ku mukino wa Mali
Umutozaw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nubwo Mali ari ikipe nziza ariko amanota atatu agomba gusigara mu Rwanda ku mukino uzahuza impande zombi. Ibi ni ibyo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mbere y’uko amakipe yombi ahura mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027. Yagize ati: “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.” Ni mu gihe Kapiteni Bizimana yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi gufasha Amavubi kwihorera kuri Mali. Kuko umukino uheruka…
16 Ugushyingo 2026 Saa 21:45








