Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanze kuripfana mu biganiro byaranzwe n’impaka zikomeye ku kibazo cy’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/ Francophonie), aho u Rwanda rwashimangiye ko Louise Mushikiwabo agomba gukomeza kandidatire ye.
Ibi biganiro byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu gihe i Phnom Penh muri Cambodia hari kubera Inama ya 20 ya OIF, nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu nkuru cyasohoye kigaragaza bimwe mu byaranze ibyo biganiro.
Perezida Kagame yihanije mugenzi we w’u Bufaransa amubwira ko ari we nyirabayazana w’amacakubiri yavutse muri iyi nama ku birebana n’ugomba kuyobora OIF, kubera inyungu ze bwite n’ibyo ashaka kugeraho bihabanye n’inyungu z’uyu Muryango.
Perezida Kagame yamubwiye ko ari we uri kuba “impamvu shingiro yihariye itera amacakubiri” muri iyi nama, amunenga kandi uburyo avuga yishyira hejuru ndetse n’uko ashaka gutegeka ibindi bihugu uko bigomba gufata ibyemezo.
Perezida Macron yagerageje kwisobanura, ariko Jeune Afrique ivuga ko bitabashije gutuma ibiganiro bigaruka mu murongo mwiza.
Nyuma y’ibi biganiro, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Louise Mushikiwabo akomeza kuba umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Macron byabereye mu cyumba cyihariye kiri mu nyubako yakiriye inama, bikaba byaranzwe n’amajwi aranguruye ku buryo byageze ku rwego rwo kutumvikana hagati y’impande zombi.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza Inama ya 20 ya OIF ku wa 15 Ugushyingo, Perezida Macron yongeye kugaruka ku kamaro ko kubanza kumvikana ku muntu uzayobora uyu muryango.
Yavuze ko kwaguka kwa OIF kuyisaba kubaka ubwumvikane kugira ngo ibungabunge ubumwe bwayo, ati: “Tugomba kurinda ikiyigira umuryango ukomeye, ari cyo ubumwe bwawo.”
Yongeyeho ko Francophonie bashaka atari iyihugiraho cyangwa irangwa n’amacakubiri imbere muri yo.
Ku rundi ruhande, Louise Mushikiwabo na we yagarutse ku kibazo cy’ubumwe, avuga ko kuba ibihugu bigize OIF bifite ibitekerezo n’imyanya bitandukanye bidakwiye gufatwa nk’ikibazo, ati: “Ubumwe bwa OIF ntibusaba ko ibitekerezo by’abanyamuryango biba bimwe.”

Yagaragaje kandi ko OIF ari urubuga rukomeye rwa Politiki ruhuriza hamwe ibihugu bifite ingano zitandukanye kandi biri ku migabane itandukanye, ashimangira ko atari Umuryango wo guhangana, asaba buri wese kwirinda akayihayiho ko kuwuhindura politiki y’igihugu kimwe n’ikindi bishobora kuwucamo ibice.
Iyi mvugo ya Mushikiwabo yagaragaye nk’igisubizo ku mpaka zari zimaze iminsi zigaragara mu bihugu bigize uyu Muryango, aho hari ibishaka ko habaho ubwumvikane ku mukandida umwe, ibindi bigashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa, harimo no gutora igihe ubwumvikane butabonetse.
U Rwanda rwanze icyifuzo cya Macron
Jeune Afrique ivuga ko Perezida Macron yari yandikiye Perezida Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo 2026, amusaba gukuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo, uri guhatanira manda ya gatatu ku buyobozi bwa OIF.
Macron yashakaga ko haboneka umukandida wumvikanwaho n’ibihugu byinshi, akaba yari ashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian Cioloș kugira ngo hatabaho amatora ashobora kurushaho gukurura amacakubiri muri uyu Muryango.
Icyakora, u Rwanda ntirwemeye icyo cyifuzo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagarutse kuri iki kibazo mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF yabaye ku wa 14 Ugushyingo.
Yavuze ko u Rwanda rudateganya gukuraho umukandida warwo, ashimangira ko rutabikora cyane cyane mu gihe rwaba rubisabwe mu buryo bwo kurushyiraho igitutu.
Jeune Afrique ivuga ko iki cyemezo cy’u Rwanda cyatumye mu ntumwa zitabiriye iyo nama havuka impaka zikomeye.
RDC yashyigikiye umukandida wa Romania
Nyuma y’ijambo rya Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu gikuyeho umukandida wacyo Juliana Amato Lumumba, maze agaragaza ko bashyigikiye Dacian Cioloș wa Romania.
Yanahamagariye ibindi bihugu gushyigikira uwo mukandida, bishimangira imbaraga Guverinoma ya RDC imaze ishyira mu bukangurambaga bwo guhungabanya imigendekere myiza y’amatora shobora kuganisha ku gutorwa kwa Louise Mushikiwabo.
Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yari yaratangaje ko Igihugu cye gishobora kuva muri uyu Muryango mu gihe Madamu Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuwuyobora.
Jeune Afrique ivuga ko u Bufaransa bwari bumaze igihe bushaka inzira ya dipolomasi yatuma ibihugu byumvikana ku mukandida umwe, ariko ibyo byarangiye bigonganye n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gukomeza gushyigikira Mushikiwabo ndetse na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, wakomeje gushyigikira umukandida we Coumba Ba.
Kugeza ubu haracyari ukutumvikana kw’ibihugu ku buryo Umunyamabanga wa OIF akwiye gushyirwaho. Uhagarariye Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, yavuze ko uburyo bwiza bwo kubungabunga ubumwe bw’uyu Muryango ari ugukurikiza amategeko awugenga.
Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bidashoboye kumvikana ku mukandida umwe, amatora ashobora kuba ari yo nzira yo gutandukanya abakandida, nk’uko amategeko ya OIF abyemera, igitekerezo gishyigikiwe n’intumwa za Côte d’Ivoire, Gabon na Cameroun.
Ku rundi ruhande, ibihugu birimo Romania, Macedonia y’Amajyaruguru, Albania, Andorra na Monaco byagaragaje ko bishyigikiye ko habaho ubwumvikane ku mukandida umwe, hakaba hari n’ibindi bitaragaragaza uruhande biherereyeho.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE