Umunyabigwi muri ruhago Cristiano Ronaldo yatangiye urugendo rushya mu ruganda rwa sinema, aho yifatanyije n’umukinnyi wa filimi akaba n’umuyobozi wazo Matthew Vaughn ukomoka mu Bwongereza, bagashinga ikigo cyigenga kizajya gikora filimi.
Iki kigo cyiswe UR•MARV, cyatangaje ko kizibanda ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora filimi, ariko kikazaba kinazirikana uburyo gakondo bwo kuzitunganya ku buryo kitazatakaza umwimerere wazo.
Ronaldo yatangaje ko yishimiye gutangira uyu mushinga, avuga ko yiteguye kugeza ku bakunzi be amakuru ya filimi ya mbere bazakorana.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha UR•MARV, ikigo cyanjye hamwe na Matthew Vaughn cya sinema. Ndumva mfite amatsiko yo kubagezaho filimi yacu ya mbere, vuba aha!”
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa Ronaldo, iki kigo cyavuze ko bombi bahuriye ku rukundo bafitiye filimi n’imikino, ndetse no gukunda inkuru nziza.
Matthew Vaughn w’imyaka 54, azwi cyane muri sinema kubera uruhare yagize mu gukora filimi zirimo “Lock, Stock and Two Smoking Barrels” na “Snatch”. Azwi kandi mu kuyobora, gutunganya no kwandika zimwe mu nkuru z’uruhererekane rwa “Kingsman”.
Vaughn yavuze ko Ronaldo afite ubushobozi bwo gukora ibintu bitangaje mu kibuga, ku buryo na we atatekereza ko yabasha kubyandika muri filimi.
Yagize ati: “Cristiano yakoze inkuru mu kibuga ntashobora kuba naranditse. Ntegerezanyije amatsiko gukorana na we mu gukora filimi zitera abantu imbaraga. Ni intwari mu buzima busanzwe.”
Ronaldo, akiri kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yayiyoboye mu kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Euro 2016, ndetse yegukana ibihembo bitanu bya Ballon d’Or bihabwa umukinnyi mwiza ku Isi.
Yavuze ko uyu mushinga ari indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rw’ishoramari, mu gihe akomeza gushakisha andi mahirwe hanze y’umupira w’amaguru.
Ronaldo na Vaughn bamaze gufatanya gutunganya no gutera inkunga filimi ebyiri z’ibikorwa by’ubutwari, ndetse bari kwitegura gutangira iya gatatu iri muri uru ruhererekane.
Iri tangazo ryavuze ko bazatangaza igihe filimi yabo ya mbere izasohokera mu gihe kiri imbere.
Ronaldo wavutse ku wa 5 Gashyantare 1985, yagiye arushaho kwagura ibikorwa bye mu bucuruzi no mu itangazamakuru. Mu 2023, yabaye umwe mu banyamigabane b’ikigo gikomeye cy’itangazamakuru cyo muri Portugal, Medialivre.
Uretse ibyo, ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Isi, aho afite abayoboke barenga miliyari ku mbuga zitandukanye.
Kuri Instagram afite abamukurikira miliyoni 681, kuri Facebook afite miliyoni 171, kuri X afite miliyoni 115,2 naho kuri YouTube afite miliyoni 83,7.
Muri Kanama 2024, yatangije umuyoboro wa YouTube witwa UR Cristiano, uhita uba uwa mbere wageze ku bafatabuguzi miliyoni imwe mu gihe gito cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Portugal gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu Bucuruzi (IPAM), bwagaragaje ko agaciro k’ikirango cye bwite, CR7, mu 2025 kageraga kuri miliyoni 850 z’amayero.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ako gaciro kiyongereyeho 325% ugereranyije n’umwaka wa 2020, bikaba bigaragaza ubushobozi bwa Ronaldo bwo kuba umwe mu bantu bafite ibirango by’ubucuruzi bwite bifite agaciro kanini ku Isi.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE