Umuhanzi King James agiye gukomereza ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki muri Amerika na Canada muri gahunda yo kubikomereza hiya no hino ku Isi nk’uko yabisezeranyije abakunzi be.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’ingeri zose yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo 2026, yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho afite igitaramo kizabera muri Celebrity Theatre, mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 28 Ugushyingo 2026 mu gihe azakomereza mu cyo azakorera muri Canada.
Uru rugendo rw’ibitaramo King James yarutangiriye mu Rwanda, aho ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026 yakoreye ibitaramo bibiri muri BK Arena, byitabirwa n’abakunzi be bari baje kwifatanya na we kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ibyo bitaramo byabaye umwanya wo kongera guhura n’abafana be no kubagezaho zimwe mu ndirimbo zamamaye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi zaba inshya n’izo yatangiriyeho ibihe bizahora byibukwa ku bakunzi be.
King James yinjiye mu muziki mu 2006, amenyekana binyuze mu ndirimbo z’urukundo zirimo Naratomboye, Nta Mahitamo, Ndakwizera, Yaciye ibintu na Naramukundaga. Mu 2010 yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise Umugisha, ayikurikiza Umuvandimwe yo mu 2011 n’iyo yise Ntibisanzwe mu 2014.
Mu 2012, yegukanye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’, intsinzi yamufashije kurushaho gutera imbere no kumenyekanisha umuziki we. Nyuma yongeyeho izindi alubumu zirimo Meze Neza yo mu 2016 na Ubushobozi yo mu 2021 n’iyo aheruka gushyira hanze mu Ukwakira 2026, yise Nakwibeshyeho.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira muri Amerika King James azataramira muri Canada mu Ukuboza 2026 ku matariki azatangazwa.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE