Stephen Curry ukinira Golden State Warriors yagize imvune mu gice cy’iburyo cy’inda, bituma ava mu kibuga umukino ikipe ye yatsinzwemo na Houston Rockets amanota 115-108 utarangiye, ibyateye impungenge muri iyi kipe mu gihe hategerejwe ibisubizo by’isuzuma rya MRI bizagaragaza uburemere bw’iyo mvune.
Iyi mvune yabaye mu ijoro ryacyeye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Warriors yari yakiriye Houston Rockets.
Umutoza wa Warriors, Steve Kerr, yatangaje ko ahangayikishijwe n’iyo mvune, avuga ko Curry yamubwiye ko ari ububabare atari asanzwe agira. Yagize ati: “Turahangayitse cyane, ariko sinzi uburemere bw’imvune ye.”
Curry yatangiye kumva ububabare ku ruhande rw’iburyo rw’inda mu minota ya mbere y’umukino, ariko agerageza gukomeza gukina nubwo yacishagamo akagaragara nk’uwababaye, akareba abakozi bashinzwe ubuzima bw’abakinnyi.
Hasigaye iminota 7 n’amasegonda 22 ngo agace ka mbere karangire, Curry yakiriye umupira uvuye kuri Draymond Green, atsinda amanota atatu ari muri metero hafi 8.5 uvuye ku nkangara. Icyakora, akimara gutera umupira, yahise agaragaza ububabare ndetse yerekana ibimenyetso ko akeneye kujya ku ntebe y’abasimbura.
Nyuma y’amashoti make, Warriors yasabye akaruhuko ko hagati mu mukino (timeout). Curry yavuganye na Kerr, ahita ajya mu rwambariro bigaragara ko ababaye, aherekejwe na Drew Yoder, umwe mu bagize itsinda ry’abaganga b’ikipe.
Yagumye mu rwambariro asuzumwa kugeza agace ka mbere karangiye. Mu ntangiriro z’agace ka kabiri, Warriors yatangaje ko atakomeza gukina kubera ububabare mu gice cy’iburyo cy’inda.
Igihe Curry yavaga mu kibuga, Warriors yari imaze gutsindwa amanota 19-10. Iyi kipe yaje kwishyura ayo manota, ariko iza gutsindwa umukino ku kinyuranyo cy’amanota arindwi.
Gutsindwa uyu mukino byahagaritse uruhererekane rw’imikino umunani Warriors yari imaze itsinda, aho Curry yari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye muri uwo musaruro.
Mbere y’uyu mukino, Curry yari afite impuzandengo y’amanota 30.6 muri buri mukino, mu gihe yakiniraga ikipe ye impuzandengo y’iminota 28.6.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, mbere yo kujya gukorerwa isuzuma rya MRI, Curry yabanje kuganiriza bagenzi be, abasaba gukomeza kwibanda ku mukino no gukora inshingano zabo, anababwira ko azahangana n’iyi mvune kandi akazayivamo neza.
Iyi mvune yongeye kuba inkuru mbi ku ikipe ya Warriors isanzwe ifite abakinnyi benshi batari mu kibuga kubera ibibazo by’imvune n’izindi mpamvu.
Jimmy Butler III na Moses Moody, bakinira ku mpande z’ikibuga, ntibari gukina kubera imvune z’igihe kirekire zo mu mavi. Kristaps Porzingis na we wari uteganyijwe gukina mu mwanya w’umukinnyi wo hagati, yahagaritse gukina basketball muri iki gihe.
Brandon Williams usanzwe asimbura, na we yagize ikibazo cy’imikaya y’inyuma y’itako (hamstring), bikaba biteganyijwe ko azamara nibura icyumweru adakina.
Nubwo Warriors ifite ibibazo by’abakinnyi benshi, kubura Curry ni byo bishobora kugira ingaruka zikomeye kurushaho, kuko ari we mukinnyi ikipe n’imikinire yayo byubakiyeho mu myaka hafi 20 ishize.
Mu mwaka ushize w’imikino, Warriors yagize ibihe bitoroshye ubwo Curry yari amaze kubura imikino 39, aho yatsinze imikino 13 gusa muri iyo mikino yakinnye itamufite.
Draymond Green yavuze ko yizera ko ikipe yabo ifite ubushobozi burenze ubwo yari ifite mu mwaka ushize bwo guhangana n’imikino idafite Curry.
Yagize ati: “Umwuka uri muri iyi kipe warushijeho kuba mwiza. Twarushijeho kumenya abo turi bo n’ibidufasha kuba ikipe nziza. Ibyo bituma tuba mu mwanya mwiza wo gutsinda n’igihe tutari kumwe na we, ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.”
Yakomeje avuga ko kuba bafite abakinnyi bashobora gufata umupira bagatera amashoti meza, barimo Yaxel Lendeborg na Brandin Podziemski umaze iminsi agaragaza urwego rwiza, bishobora kubafasha guhangana no kubura Curry.
Warriors iteganyijwe gukina umukino ukurikira na San Antonio Spurs i San Antonio ku wa Gatanu n’ijoro.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE