Brazzaville: Abanyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zawo, muri Repubulika ya Congo, basabwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubunyangamugayo, kuko ari indangagaciro zigira uruhare mu guhesha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga. Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Parfait Busabizwa, ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo Abanyarwanda barenga 60 bahuriraga muri siporo rusange yari igamije guteza imbere ubuzima bwiza no kongera imibanire hagati yabo. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abitabiriye iyo siporo, Ambasaderi Busabizwa yagarutse ku kamaro siporo ifitiye ubuzima bw’umuntu, abasaba kuyigira umuco wa buri munsi no gushishikariza n’abandi batarayitabira kubikora. Yashimiye kandi Abanyarwanda bakomeje kwitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade, bigamije kubahuza, kubaka ubusabane no gukomeza kwimakaza ubumwe bwabo. Yabasabye gukomeza kurangwa…
15 Ugushyingo 2026 Saa 22:46








