Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Cambodia bihuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere ubukungu no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari. Yabigarutseho ubwo yakirwaga n’Umwami Norodom Sihamoni wa Cambodia, mu musangiro wabereye mu Ngoro y’Umwami iherereye i Phnom Penh ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.
Uwo musangiro wanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine n’abandi batandukanye.
Perezida Kagame yashimiye Umwami Norodom Sihamoni kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe. Ati: Nyiricyubahiro, turabashimira cyane icyubahiro mwaduhaye cyo gusura igihugu cya Cambodia. Kuva twahagera, twakiriwe neza cyane n’abaturage ba Cambodia, batugaragarije urugwiro n’ubwitange budasanzwe. Twumva tumeze nk’abari iwacu.”
Yanashimye urugendo rwa Cambodge mu kwiyubaka n’iterambere, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwayo. Ati: “Nongeye kuboneraho kubashimira urugendo rw’impinduka zitangaje igihugu cyanyu cyanyuzemo. Cambodge yahindutse rimwe mu masoko yaguka ku muvuduko munini muri aka karere, kandi twiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwanyu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Cambodia bihuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere ubukungu, binyuze mu kwagura amahirwe y’ishoramari no guteza imbere inzego zitandukanye z’ubukungu. Ati: “Twese dufite intego rusange mu guteza imbere ubukungu bwacu binyuze mu kubwongerera amoko atandukanye y’ibikorwa by’ubukungu, no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari. Cambodia igaragara nk’imwe mu masoko y’ubukungu ari gutera imbere byihuse mu karere, kandi twishimiye gukomeza kungukira ku bunararibonye bwanyu”.
Yongeyeho ko uru ruzinduko ruzagira uruhare mu kurushaho gutuma ibihugu byombi birushaho gufatanya. Ati: “Uru ruzinduko ni intangiriro y’intambwe nshya izashimangira ubufatanye bwacu n’ubucuti.”
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodia ruri i Phnom Penh, ndetse n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami wa Cambodiia akaba na se w’Umwami Norodom Sihamoni.
Norodom Sihanouk yayoboye Cambodge mu bihe bitandukanye, akaba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iki gihugu rwo kubona ubwigenge mu 1953. Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ane y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo, ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukaye b’iki gihugu barimo Perezida wa Sena, Hun Sen Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Samdech Khuon Sudary na Minisitiri w’Intebe, Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge ku wa 12 Ugushyingo 2026. Uretse uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, izabera i Phnom Penh kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE