Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali

Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko mu rwego kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bemerewe ko agahimbazamusyi basanzwe bahabwa bitewe n’umusaruro bagezeho kazikuba kabiri mu mikino basigaje gukina mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Byatangajwe na Visi Perezida kabiri ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Bamako yitegura  umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K uzabera kuri Stade du 26 Mars.

Yagize ati: “Tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo agahimbazamusyi basanzwe bahabwa ko gutsinda kikubye kabiri ku mikino yose isigaye mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika” 

Buri mukinnyi w’Amavubi asanzwe ahabwa miliyoni 1,5 Frw ku mukino yatsinze n’ibihumbi 750 Frw ku wo yanganyije.

Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yaba atsinze Mali, buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw, naho mu gihe amakipe yombi yanganyije, agahimbazamusyi kakaba miliyoni 1,5 Frw.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, Amavubi akora imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, ari na yo izakira umukino wayo na Mali ku wa Gatanu.

Nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane wo kwishyura uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino ibiri yo mu Itsinda K u Rwanda ruzahura na Mali ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko ibihugu byombi ari byo biyoboye Itsinda n’amanota atandatu kuri atandatu.

Abakinnyi b’Amavubi bakubjwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34