Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye igikorwa cyiswe ‘Rwanda Cycling Day 2026’, kizatangarizwamo imihanda izakoreshwa mu isiganwa ngaruka mwaka Tour du Rwanda 2027, amakipe azayitabira n’abafatanyabikorwa b’iri siganwa rikomeye muri Afurika.
Ni igikorwa giteganyijwe ko ku wa 20 Ugushyingo 2026, aho hagaragazwa ibyagezweho mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, gusuzuma ibikiri imbogamizi no kumurika gahunda ziteganyijwe mu bihe biri imbere.
Harimo ingengabihe y’amasiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup), ingengabihe y’amasiganwa ategurirwamo abakinnyi bakiri bato (Rwanda Youth Racing Cup), amasiganwa mpuzamahanga azabera mu Rwanda n’ibikorwa biteganywa by’igihe gito, by’igihe giciriritse n’iby’igihe kirekire.
Tour du Rwanda ya 2027 iteganyijwe gutangira guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 26 Gashyantare 2027. Irushanwa ry’uyu mwaka ryegukanywe na Moritz Kretschy ukomoka mu Budage.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE