Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko u Rwanda rukeneye miliyari 1,3 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi tiriyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yo gushora mu kuvugurura no kwagura ibikorwa remezo bitanga kandi bikwirakwiza amashanyarazi, mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere ry’ingufu ziteganyijwe bitarenze mu 2030.
Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Antalya muri Turikiya, yiga ku kwihutisha ishoramari mu miyoboro y’amashanyarazi ku Isi (Global Grids Accelerator), ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gucanira ahazaza- Kongera Imiyoboro mu kwimakaza Umutekano n’Uburumbuke”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kwagura ubushobozi bwo kugeza amashanyarazi ku baturage no ku bikorwa by’ubukungu, ariko ko kubigeraho bisaba ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ibigo by’imari n’abashoramari bigenga.
Yasobanuye ko amashanyarazi adakwiye kugarukira ku gucanira abaturage gusa, ahubwo akwiye no kuba umusingi w’iterambere ry’inganda, ubucuruzi, guhanga imirimo no kwagura amasoko hagati y’ibihugu byo mu Karere.
Mu ntego zashyizweho muri gahunda y’u Rwanda yiswe “Mission 300 National Energy Compact”, harimo kongera ubushobozi bw’imiyoboro minini y’amashanyarazi ho hafi 70%, gukuba kabiri ingano y’amashanyarazi u Rwanda rucuruza n’ibihugu byo mu Karere, ikava kuri Megawati 100 ikagera kuri Megawati 200.
Hari kandi intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri wese bitarenze mu 2030, aho 75% by’ingo n’ibikorwa bizaba bifite amashanyarazi bizaba biyahabwa binyuze mu muyoboro mugari w’Igihugu.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo izo ntego zigerweho, hakenewe ishoramari rya miliyari 3,05 z’amadolari ya Amerika kugeza mu 2030, muri ayo miliyari 1,3 akazakoreshwa mu bikorwa remezo by’imiyoboro y’amashanyarazi.
Yagaragaje ko kugeza ubu ayo mafaranga ateganyijwe ahanini guturuka mu ngengo y’imari ya Leta, mu gihe ubushobozi bw’amafaranga Leta ishobora gukoresha mu ishoramari (fiscal space) bugenda bugabanyuka, ndetse n’igiciro cyo kubona inguzanyo kikiri hejuru.
Yavuze ko bidakwiye ko Leta zonyine ari zo zakwitwgwaho gushora amafaranga mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi muri Afurika, asaba ko n’abikorera n’ibigo mpuzamahanga by’imari bigira uruhare muri ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu, irishoramari ryitezweho kwishingikiriza ku nkunga ya Leta, muri iki gihe ubushobozi bwayo bwo kuryongera buzitiwe na byinshi ndetse n’ikiguzi cy’inguzanyo kikaba kiri hejuru. Ntidushobora kandi ntidukwiye gutegereza ishoramari rya Leta gusa mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi ya Afurika.”
Yasobanuye ko u Rwanda na rwo rurimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya amashanyarazi apfira ubusa mu miyoboro, kunoza imikorere y’ibigo bitanga serivisi z’amashanyarazi, gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana imikorere y’iyo miyoboro no kunoza uburyo ibiciro by’amashanyarazi bishyirwaho kugira ngo bijyane n’ikiguzi cyo kuyatanga.
Yasabye ubufatanye mu mishinga y’amashanyarazi
Mu butumwa bwe, Dr. Nsengiyumva yasabye ibigo by’imari mpuzamahanga n’ibindi bigo by’iterambere gufasha u Rwanda kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga ine kugeza kuri itandatu y’ingenzi yo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi no kuyihuza n’iy’ibindi bihugu.
Yasabye kandi Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga guhuza inkunga ya tekiniki n’iy’inzego z’ubuyobozi mu gushyigikira gahunda z’ibihugu, by’umwihariko avuga ko u Rwanda ruteganya kuvugurura igenamigambi ry’igihe kirekire ry’imiyoboro y’amashanyarazi n’iry’iterambere ry’ingufu rishingiye ku kugabanya ikiguzi mu mwaka utaha wa 2027.
Yagaragaje ko abashoramari bigenga n’inzego z’ibihugu byo mu Karere na bo bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo bushya bwo gushora imari no gucunga ibikorwa remezo by’amashanyarazi, by’umwihariko mu guteza imbere imiyoboro ihuza ibihugu no koroshya ubucuruzi bw’amashanyarazi.
Gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi yatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres muri Nzeri 2026, hagamijwe kwihutisha ishoramari mu bikorwa remezo by’amashanyarazi muri Afurika no mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, ihuza ibihugu, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu gufasha imishinga y’ingufu kuva ku bitekerezo ikagera mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwifuza ko muri 2027 iyi gahunda izaba yarageze ku bikorwa bifatika muri Afurika, bihuza gahunda z’ibihugu, ibikorwa remezo bikenewe mu Karere n’inkunga y’amafaranga n’ubumenyi bya tekiniki.
Yasoje agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubunararibonye, gushyira imbere ibyihutirwa mu rwego rw’ingufu no gukomeza gushyira mu bikorwa amavugurura akenewe kugira ngo intego z’iterambere ry’amashanyarazi zigerweho.










Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE