Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yanyagiwe n’iya Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa FERWAFA n’abandi batandukanye.
Amavubi U23 yakinnye uyu mukino adafite Muhoza Daniel wabonye ikarita utukura mu mukino wo kwishyura w’injojora rya mbere basezereyemo Sudani muri Nzeri uyu mwaka.
Ni umukino watangiye wihuta cyane, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.
Mu minota 15, Cameroun yihariye umupira ikinira cyane mu rubuga rw’Amavubi y’u Rwanda, ariko ubwugarizi n’umunyezamu bayo bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 32, Umutoza w’Amavubi yakoze impinduka Shingiro Honore wari wavunitse asimburwa na Ingabire Christian.
Mu minota 35, Amavubi yongereye imbaraga atangira gusatira izamu rya Cameroun harimo koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye, ariko ubwugarizi bugahagarara neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Cameroun yatangiye isatira izamu ry’Amavubi y’u Rwanda harimo umupira Mael Fernandez yateye yigaramye ari mu rubuga rw’amahina ujya hejuru y’izamu.
Iyi kipe yakomeje gukina neza bidatinze ku munota wa 64 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fergan Patrick Edzimbii ku mupira mwiza Mael Fernandez yamucomekeye.
Ku munota wa 74, Amavubi yahushije igitego cyabanzwe ku mupira watakajwe n’ubwugarizi bwa Cameroun, usanga SibomSultan Bobo awuteye umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Nyuma y’umutona umwe, myugariro Niyigena Abdoul yashyize umupira mu izamu rya Cameroun, ariko umusifuzi yanga icyo gitego, agaragaza ko habayeho kubangamira umunyezamu wari wamaze kuwugeza mu biganza bye.
Mu gihe Amavubi yari akomeje gushaka uko yakwishyura, Cameroun yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Ku munota wa 90, Fergani Patrick Edzimbii yashyizemo agashinguracumu, atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, ku mupira yatereye ahagana muri koruneri, umunyezamu Iradukunda Moria ananirwa kuwuhagarika.
Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda anyagiwe na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike ya CAN 2027.
Umukino wo kwishyura uzabera muri Cameroun ku wa 17 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko Amavubi U23 azahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo.
Ikipe izatsinda nyuma y’umukino wo kwishyura, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo mu ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2027.


















Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE