Perezida Faye yatumije inama idasanzwe yo gukumira amacakubiri muri OIF
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yahamagaje inama yihariye y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bari i Phnom Penh muri Cambodia, mu rwego rwo gushaka umuti w’amakimbirane akomeje kugaragara mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashingiye ku guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wawo. Iyi nama iteganyijwe ku mugoroba wo ku wa 15 Ugushyingo 2026, mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ibera mu muhezo ku wa 16 Ugushyingo, ahaganirwa ku hazaza k’uyu Muryango n’uko hatoranywa Umuyobozi uzawuyobora muri manda itaha. Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bimwe na bimwe watewe ahanini no kutabasha kumvikana ku matora ahatanisha abakandida cyangwa gukurikiza umuco wo kumvikana ku mukandida umwe. Africa Intelligence ivuga ko Amakimbirane yiyongereye nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron asabye Perezida Paul…
15 Ugushyingo 2026 Saa 17:57








