Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge

Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda Nkuri – Rurembo – Rwankeri – Kintobo – Nyakiriba – Nyakinama uri kubakwa ugiye kubakura mu bwigunge, ukoroshya ingendo, ubafashe kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko kandi ubongerere amahirwe yo kwiteza imbere.

Ni umuhanda watangiye kubakwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), ku ntera y’ibilometero 24, uzatwara amafaranga y’u Rwanda 8 067 310. Ukaba uzatwara umwaka n’amezi 3 kugira ngo ube wuzuye neza.

Uyu muhanda uzaba ari uw’igitaka utsindagiye (laterite), ku buryo uzajya unyurwamo n’ibinyabiziga bitandukanye mu buryo bworoshye kurusha uko byari bisanzwe.

Abaturage bavuga ko mbere y’uko utangira gukorwa, bawugenderagamo bibagoye kubera amabuye n’ibinogo byawurangaga. Ibyo byatumaga ibiciro by’ingendo bizamuka, imodoka zikabura uko zigerayo, ndetse n’abahinzi bakagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Umuhoza Consolee, utuye mu Kagari ka Rurengeri, Umurenge wa Mukamira, avuga ko uyu muhanda bawitezeho impinduka zikomeye, cyane cyane kugabanya amafaranga bakoreshaga mu ngendo.

Yagize ati: “Mbere uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye n’ibinogo byinshi, ku buryo ingendo zatugoraga kandi zikaduhenda. Nko kuva aho ntuye njya kuri kaburimbo ahitwa i Rwankeri, moto yantwaraga amafaranga ibihumbi bitatu. Turizera ko nibamara kuwutunganya, bagatsindagira igitaka ndetse bagashyiraho n’ibikoresho biwukomeza, ibiciro by’ingendo bizagabanyuka, ubuzima bwacu burusheho kuba bwiza.”

Ku rundi ruhande, abaturage bakora ubuhinzi bavuga ko kuba umuhanda uzaba nyabagendwa bizabafasha kubona isoko ry’umusaruro wabo, aho kuwugurisha bahenzwe kubera ibibazo byo kuwugeza ku bawugura.

Igirubuntu Revine, wo mu Kagari ka Gatovu, Umurenge wa Kintobo, avuga ko umuhanda mubi watumaga abaguzi n’abatwara umusaruro batinya kugera aho bahinze, bityo abahinzi bakabura uko bawugeza ku isoko.

Yagize ati: “Iyo twasaruraga ibirayi, imodoka zatinyaga kuza kubitwara kubera ko umuhanda wari mubi. Hari ababyikorera ku mutwe, abandi bakabishyira ku magare bakabisunika kugeza mu Rwankeri. Twageragayo tunaniwe, ariko n’amafaranga baduhaga ku kilo akaba make. Uyu muhanda numara kuzura, imodoka zizajya zitugeraho, umusaruro wacu ubone isoko kandi ugire agaciro.”

Akomeza avuga ko uyu muhanda uzanafasha kunoza imigenderanire hagati y’abaturage bo muri Nyabihu n’abo mu Karere ka Musanze, kuko ugera mu Murenge wa Muko, ahitwa i Nyakinama.

Ikorwa ry’umuhanda ryatanze akazi

Uretse inyungu abatuye muri aka gace biteze ku ngendo n’ubuhinzi, bamwe mu bakozi bahawe imirimo mu iyubakwa ry’uyu muhanda bavuga ko watangiye kubahindurira imibereho, kuko babonye akazi kabafasha kwiteza imbere no kwizigamira.

Uwamungu Aphrodis, ukora akazi k’ubufundi muri uyu mushinga, avuga ko mbere kubona akazi byamugoraga, ariko kuva yatangira gukorera kuri uyu muhanda amaze kubona amafaranga amufasha kunoza imibereho ye.

Yagize ati: “Uyu muhanda twatangiye kuwubonamo inyungu. Nkanjye ndi umufundi, najyaga mbyukira ahitwa ku ndege nshaka akazi, nkirirwa ku muhanda ariko ngataha saa saba ntacyo nkora. Icyo gihe nahitaga njya guhingira abaturage cyangwa ngashaka uko nakwikorera imitwaro n’umusaruro wabo, cyane cyane ibirayi.”

Yakomeje agira ati: “Mu mezi atatu maze nkora hano, maze kuvugurura inzu yanjye, ngura amabati kubera kwizigamira amafaranga mpembwa. Ibi byatumye ubushomeri bugabanyuka, kuko urubyiruko n’abantu bakuru twabonye akazi. Uretse kuba ndi umufundi hano, ndi n’umuturage wo muri aka gace, ku buryo uyu muhanda numara kuzura nzagira uruhare mu kuwufata neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu w’agateganyo, Mugiraneza David, avuga ko uyu muhanda uzagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ingendo byari bimaze igihe bibangamiye abaturage, ndetse ukoroshya kugeza serivisi zitandukanye aho bazikeneye.

Yagize ati: “Uriya muhanda ni ingirakamaro cyane, kuko kugera nko ku bigo nderabuzima byo muri kariya gace byatumaga serivisi zitangwa nabi bitewe n’uko ingendo zitari zoroshye, nko mu gihe imbangukiragutaba yabaga igiye kuzana umurwayi. Ikindi, iyo ubuyobozi bwashakaga kujya gusura abaturage bo mu bice bya Shyira, twabanzaga kuzenguruka. Uyu muhanda rero ugiye gukura abaturage mu bwigunge.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga utazafasha abaturage mu ngendo gusa, ahubwo uzanabaha akazi kabafasha kwizigamira no kwiteganyiriza ejo hazaza.

Yagize ati: “Akarere na ko karungukira muri uyu mushinga, kuko abaturage bacu babonye akazi bakaba bashobora kwizigamira muri Ejo Heza no gutanga ubwisungane mu kwivuza. Nanone rwiyemezamirimo iyo aguze ibikoresho n’ibindi akoresha, hari imisoro Akarere kinjiza, nko mu birombe n’ahandi.”

Mugiraneza yasabye abaturage kuzakomeza kugira uruhare mu gufata neza uyu muhanda n’umara kuzura, birinda ibikorwa bishobora kuwusenya.

Yagize ati: “Turabasaba ko uyu muhanda n’umara kubakwa bazawufata neza, birinda gutengura inkengero zawo kandi bagakomeza kurwanya isuri, kugira ngo amazi atazawusenya.”

Uyu muhanda w’ibilometero 24 ni umwe mu mishinga yitezweho kunoza ibikorwa by’ubuhahirane n’imibereho y’abaturage bo muri aka gace. Ku bawukoresha, icyizere si ukubona umuhanda gusa, ahubwo ni ukugera ku isoko bitagoranye, kugabanya amafaranga y’ingendo, kubona akazi no kurushaho kugera kuri serivisi z’ibanze.

Abakora mu muhanda Rwankeri – Nyakiriba bavuga ko batangiye kubona inyungu zawo
Umuhanda Rwankeri – Nyakiriba watanze akazi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  2. Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:31
  3. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08
  4. Michael Carrick yirukanywe muri Manchester United 12 Ugushyingo 2026 Saa 13:15
  5. Perezida Putin yahuye na Witkoff ku nshuro ya 10 baganira ku ntambara ya Ukraine 12 Ugushyingo 2026 Saa 12:55