Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri
Umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, wangiza ibyumba bine by’amashuri ku Ishuri Ribanza rya Murama. Nta muntu wakomeretse muri iki kiza, kuko cyabaye mu gihe abanyeshuri batari ku ishuri. Uyu muyaga watwaye ibisenge by’ibyumba by’amashuri, bimwe muri byo bigwa kure y’inyubako. Abaturage baturiye iri shuri bavuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi, nubwo nta mvura yari iri kugwa ubwo wangizaga ibi byumba. Nzabandora André, umwe mu baturage bahaturiye, yavuze ko babanje kubona ibimenyetso by’imvura isa n’iy’inkuba, nyuma hakaza umuyaga ukomeye watwaye ibisenge by’amashuri. Yagize ati: “Imvura yabaye nk’inkuba, nyuma haza umuyaga wonyine, tubona ibisenge by’amashuri bigiye mu kirere. Twagize amahirwe kuko hari ku munsi abana…
24 Ukwakira 2026 Saa 23:07








