Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Ambasaderi w’u Bufaransa yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.

Ni uruzinduko Ambasaderi w’u Bufaransa Antoine Anfré, yagiriye ku cyicaro cya Polisi giherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023.

Mu butumwa bugufi bwa Polisi y’Igihugu buri ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), bugaragaza ko baganiriye ku bufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Ubutumwa kandi bukomeza bugira buti: “Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru”.

Polisi y’u Rwanda mu mibanire mpuzamahanga

U Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu byo ku Isi gushakira umutekano umugabane w’Afurika.

Umusanzu warwo ruwutanga rubinyujije mu miryango mpuzamahanga rubereye umunyamuryango.

Muri yo, harimo uwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Interpol ifite amashami ku migabane yose y’Isi. Polisi y’u Rwanda ikaba ari umunyamuryango wa Interpol ku mugabane w’Afurika (Afripol).

Polisi y’u Rwanda ni umunyamuryango w’andi mahuriro ya Polisi zo mu bihugu birimo ibyo mu Karere ruherereyemo ndetse no ku Isi muri rusange.

Ayo mahuriro arimo irihuza abayobozi bakuru ba Polisi zo ku mugabane w’Afurika (IAPC), irihuza inzego z’umutekano ku mugabane w’Afurika rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana (KICD).

Polisi y’u Rwanda ni umunyamuryango w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika (EAPCO) ndetse ifite abayihagarariye ku cyicaro gikuru cyawo kiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Polisi y’u Rwanda ihagarariwe kandi ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye kiri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48