RIB yataye muri yombi umunyamakuru

RIB yataye muri yombi umunyamakuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwafunze, Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga. Ni nyuma y’aho RIB imuhamagaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023. 

Nkundineza azwi cyane ku murongo wa YouTube aho akunze kugaragara akora isesengura ku nkuru z’ubutabera. 

RIB ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Kugeza ubu Nkundineza Jean Paul afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwongeye kusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko ngo uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umunyamakuru Nkundineza yakoreye ibinyamakuru bitandukanye nk’Umuseke, IGIHE, Jalas TV n’indi mirongo ya Youtube mu Rwanda.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54