Musanze: Impungenge ku mbwa zidakingiwe zateza akaga abantu n’inyamaswa za Pariki y’Ibirunga
Mu gihe imbwa zororerwa mu ngo zifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda abantu n'ibyabo, inzego z'ubuyobozi zatangaje ko izitarakingiwe kandi zizerera zishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’inyamaswa mu kaga, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga. Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu 2025 abantu barenga 3 200 mu Rwanda barumwe n’imbwa, mu gihe mu Karere ka Musanze honyine abagera kuri 216 barumwe n’imbwa, kakaza ku mwanya wa gatanu mu turere twagaragayemo abantu benshi barumwe n’imbwa mu Rwanda. Iki kibazo gifite uburemere bwihariye mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Ibirunga, aho imbwa zizerera zishobora kwinjira muri pariki, zigahiga inyamaswa cyangwa zikaba zakwirakwiza indwara hagati y’inyamaswa n’abantu. Mukandayisenga Donatille wo mu Kagari ka Bisoke, mu Mudugudu wa…
29 Nzeri 2026 Saa 11:23








