Diddy agiye kujya aburana atambaye impuzankano y’imfungwa

Diddy agiye kujya aburana atambaye impuzankano y’imfungwa

Umuraperi w’Umunyamerika P. Diddy yemerewe n’urukiko gutangira kuburana ku byaha aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, atambaye imyambaro y’imfungwa.

P. Diddy agiye kumara imyaka igera muri ibiri ahanganye no gutangirwa ibirego n’abantu batanduknye yabyemerewe kuko batangiye kumutangira ibirego mu 2023.

Mu kiganiro yagiranye na TMZ P. Diddy yagaragaje ko yishimiye uwo mwanzuro w’urukiko nkuko icyo kinyamakuru kibitangaza.

P. Diddy yagize ati: “Ngiye kujya ngaragara nsa neza mu Rukiko, hehe n’impuzankano y’imfungwa.”

TMZ Yakomeje ivuga ko Diddy yabonye impapuro zimwemerera kwakira imyambaro isanzwe, agomba kohererezwa muri gereza afungiyemo yo muri Leta ya New York.

Imwe muri iyo myenda P’Diddy azohererezwa ku buryo yajya ayambara igihe agiye mu rukiko igizwe n’amakoti atanu, amapantalo atanu, imipira y’imbeho itanu, imiguru itanu y’amasogisi hamwe n’imiguru ibiri y’inkweto. Mu gihe mu minsi yashize yagiye agaragara mu rukiko yambaye imyambaro y’imfungwa.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Diddy ruzatangira kuburanishwa tariki 5 Gicurasi 2025, akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024. Ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

P. Diddy ni umuraperi usanzwe amenyerewe mu kwambara neza cyane ko ari na we washinze inzu y’imideli ya ’Sean Jean‘
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14