Pakistan yaburiye ko u Buhinde bushobora kubagabaho ibitero

Pakistan yaburiye ko u Buhinde bushobora kubagabaho ibitero

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Pakistan yavuze ko Islamabad ifite amakuru yizewe avuga ko u Buhinde buteganya kubagabaho igitero simusiga mu rwego rwo kwihorera ku cyagabwe muri Kashmir mu Buhinde.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Attaullah Tarar yashinje u Buhinde kuba bwarigabyeho igitero mu  cyumweru gishize  i Pahalgam muri Kashmir cyahitanye ba mukerarugendo 26, “nk’urwitwazo rw’ibinyoma” kugira ngo bubone uko bubitwerera Pakistan.

Atangaje ibyo nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ejo ku wa Kabiri yavuze ko yemereye  ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero  cyagabwe muri Kashmir mu rwego rwo kwihorera mu buryo buboneye.

Modi yavuze ko icyo gitero cyahitanye ba mukerarugendo 26 kandi nyirabayazana ari Pakistan.

Mu nyandiko Minisitiri wa Pakistan yashyize kuri ‘X’, yavuze ko igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubugizi bwa nabi kizaba giturutse mu Buhinde.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nabwo Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Muhammad Asif,  yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza  (Reuters) ko igitero cya gisirikare cy’u Buhinde cyegereje.

Asif yagize ati: “Islamabad iri maso kandi izakoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe haba igitero kigaragara.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ntacyo yigeze itangaza ku magambo yavuzwe na Pakistan yerekeye gukoresha intwaro kirimbuzi.

Ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bwongeye gukazana umurego nyuma y’icyo gitero cyo ku 22 Mata aho batangiye kwitana ba mwana ndetse u Buhinde bukarahira ko buzabikurikirana.

Islamabad ikomeje guhakana uruhare rwayo muri icyo gitero isaba ko habaho iperereza ridafite aho ribogamiye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44