Perezida Mamadi Doumbouya ategerejwe mu Rwanda 

Perezida Mamadi Doumbouya ategerejwe mu Rwanda 

Perezida wa Guinea-Conakry Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025. 

Ibiro bya Perezida wa Guinea- Conakry byatangaje ko Doumbouya azaca i Kigali yerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema.

Perezida Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro mu muhezo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi. 

Muri urwo ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, Perezida Doumbouya yavuze ko nibafatanya na Perezida Kagame bazageza Afurika ku kuba umugabane wigenga, ufite icyerekezo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga. 

Umubano w’u Rwanda na Guinea-Conakry kandi ushingiye ku masezerano yashyizeho Komite ihuriweho ifasha gutsura ubutwererane mu buhinzi,  ikoranabuhanga, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano. 

Ayo masezerano yasinywe muri Mata 2023 ubwo Perezida Kagame yasuraga icyo gihugu akanataha ku mugaragaro umuhanda wamwitiriwe. 

Umubano w’u Rwanda na Guinea watangiye mu mwaka wa 2016 ubwo Perezida Kagame yakoreraga uruzinduko muri icyo gihugu, akayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano yafunguye imiryango y’imikoranire mu bya Politiki, ubuzima, abinjira n’abasohoka, igenamigambi n’iterambere n’izindi nzego.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44