Abashinzwe imari ya Leta 5 bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu bakozi 3 794 bo mu bigo 29 bakorewe igenzura ry’imitungo, abashinzwe imari n’umutungo batanu bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo, bituma batatu muri bo bakorerwa raporo zishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza. Ibi byagaragajwe muri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2025-2026, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, aheruka kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Yasobanuye ko mu myaka itatu ishize, kuva mu 2023-2024 kugeza mu 2025-2026, Urwego rw’Umuvunyi rwagenzuye inkomoko y’umutungo w’abayobozi n’abakozi ba Leta batoranyijwe, ndetse n’imitwe ya politiki, hagamijwe kureba niba imenyekanisha ry’umutungo rikorwa hakurikijwe amategeko. Ati “Mu bigo bigera kuri 29 hagenzuwe abantu 3 794, harimo abashinzwe imari n’umutungo, ubugenzuzi n’amasoko. Abagera kuri batanu ntibashoboye gusobanura inkomoko y’imitungo yabo, batatu bakorerwa…
26 Ukwakira 2026 Saa 16:09








