Muyango ntagitaramye mu gitaramo cya Lionel Sentore muri Canada

Muyango ntagitaramye mu gitaramo cya Lionel Sentore muri Canada

Umuhanzi w’umunyabigwi muri gakondo akaba n’umwe mu batoza w’Itorero ry’Igihugu urukerereza Muyango Jean Marie yatangaje ko atakibashije gutaramira abazitabira igitaramo cya Lionel Sentore yise ‘Uwangabiye World tour’ kubera uburwayi n’intege nke z’umubiri.

Ni kimwe mu bitaramo Lionel Sentore arimo gukora mu rwego rwo kumurikira abakunzi be Alubumu ye yise ‘Uwangabiye’ giteganyijwe kuba tariki 13 Ukuboza 2025, muri Canada mu mujyi wa Montreal.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 10 Ukuboza 2025, Muyango yiseguye ku bazitabira igitaramo abamenyesha ko atakibashije kwitabira.

Yanditse ati: ” Bakunzi banjye, nshuti zanjye, mbandikiye mbatashya mu cyubahiro mbagomba. Mu minsi ishize, nagize ikibazo cy’ubuzima mu buryo butunguranye ariko nifuzaga kuza kubasura no kubataramira gusa ntibyankundira ko nakora urugendo cyangwa ngo mbashe kujya ku rubyiniro.”

Ni muri urwo rwego mbabajwe no kubamenyesha ko ntazashobora kwitabira igitaramo cya Uwangabiye World Tour Montréal, cyari giteganyijwe ku wa 13 Ukuboza, aho nari kuzabataramira. Nzi neza ko benshi mwari mudutegereje.”

Akomeza abashimira cyane ku rukundo bahora bamugaragariza anabasaba inkunga y’amasengesho.

Ati: “Kandi ndabashimira urukundo rwanyu, inkunga n’amasengesho yanyu, binshyigikira cyane, kumva ko umuntu akikijwe akanakundwa n’abafana be ni umugisha ukomeye cyane. Ndabashimiye.”

Muyango yasabye abamukunda gukomeza kumusengera no kuzashyigikira Sentore yise Umuhungu we.

Ati: “Nabasabaga kandi ko mushyigikira umuhungu wanjye Lionel, uzabataramira ku bwacu twese. Nzi ko muzatarama mukanezerwa kandi mukizihirwa kuko umunsi ni uwanyu.”

Uretse Muyango wari mu bagombaga gutaramira abazitabira icyo gitaramo bazanataramirwa na Ngarukiye Daniel usanzwe akorera umuziki we mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 13 Ukuboza 2025, Lionel Sentore yamaze kuhagera n’imyitozo ikomeje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25