Jeannette Kagame yasangiye n’abana ibyishimo by’Iminsi Mikuru isoza 2025 (Amafoto)

Jeannette Kagame yasangiye n’abana ibyishimo by’Iminsi Mikuru isoza 2025 (Amafoto)

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu mu birori byo kwishimira gusoza umwaka wa 2025, no kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.

Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.

Aba bana bagize umwanya wo kwidagadura, gusangira, ndetse banereka Madamu Jeannette Kagame zimwe mu mpano bafite haba mu bijyanye no kubyina kinyarwanda no gukina imikino itandukanye.

Igikorwa cyo gusangira Iminsi Mikuru n’abana baba baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame agikora buri mpera z’umwaka.

Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame mu birori byo gusoza umwaka wa 2025
Abana bari bahuje Urugwiro na Madamu Jeannette Kagame
Abana banezerewe ubwo bakirwa na Madamu Jeanette Kagame
Abana batojwe gukina karate bagaragaje ko bari ku rwego rwiza muri uyu mukino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42