APR WBBC yatsinzwe na Al Ahly inanirwa kugera ku mukino wa nyuma w’Imikino Nyafurika

APR WBBC yatsinzwe na Al Ahly inanirwa kugera ku mukino wa nyuma w’Imikino Nyafurika

Ikipe ya Basketball ya APR WBBC yatsinzwe na Al Ahly amanota 85-74, ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino ya Basket mu bagore ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’.

Uyu mukino wa ½ wabaye ku wa Gatandatu, tariki 13 Ukuboza 2025 i Cairo mu Misiri muri Prince Abdallah Al Faisal Sports Hall.

Al Ahly yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza umukino itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Hagar Amer na Delicia Washington batsinda cyane.

Agace ka mbere karangiye Al Ahly yatsinze amanota 30 kuri 19 ya APR WBBC.

Iyi kipe yo mu Misirii yakomerejeho mu gace ka kabiri ikomeza kongera amanota binyuze muri Meral Abdelgawad na Raneem Elgedawy.

Kuri rundi ruhande, APR WBBC na yo yanyuzagamo igatsinda ibifashijwemo na Italee Lucas na Yacine Diop.

Aka gace Al Ahly yagatsinzemo amanota 20 kuri 15 ya APR WBBC, isoza igice cya mbere ikomeje kuyobora umukino n’amanota 50-34.

Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yatangiye agenda mu gutsindana amanota.

Habura iminota itanu, Al Ahly yongeye ikinyuranyo binyuze muri Delicia Washington na Hagar Amer batsinda amanota menshi.

Aka gace karangiye ikomeje kuyobora umukino n’amanota 76 kuri 46.

Mu gace ka nyuma, APR WBBC yagarukanye imbaraga zikomeye itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Destiney Promise Philoxy na Yacine
Diop batsinda amanota menshi ndetse hasigaramo amanota atandatu (80-74).

Habura umunota, Hagar Amer wagoye cyane APR WBBC yatsinze amanota atanu bishimangira intsinzi ya Al Ahly.

Umukino warangiye iyi kipe yo mu Misiri yatsinze APR WBBC amanota 85-74, igera ku mukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma izahura na Ferroviário de Maputo yasezereye ASC Ville de Dakar iyitsinze amanota 71-65.

Iyi kipe ihagaririye u Rwanda izahura na ASC Ville de Dakar mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iyi mikino yose iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.

Umutoza wa APR WBBC, Mushumba Charles aganira n’umwugiriza we hagati mu mukino
Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma wa FIBA Africa Women’s Basketball League’.
Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma wa FIBA Africa Women’s Basketball League’.
Destiney Promise Philoxy agerageza gutsinda amanota
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48